Perezida Ndayishimiye yaba yitambitse umukino w’Amavubi n’Intamba mu Rugamba

Sangiza iyi nkuru

Umukino wa gicuti ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yagombaga guhuriramo n’Intamba mu Rugamba z’u Burundi ntukibaye, bikavugwa ko byagizwemo uruhare na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Amakipe yombi yari yatumiwe mu irushanwa rito ryagombaga kubera i Antananarivo muri Madagascar. Ni irushanwa ryanatumiwemo ikipe y’Igihugu ya Botswana.

Muri iri rushanwa byari byitezwe ko Amavubi azakina imikino itatu ya gicuti irimo n’uwagombaga kubahuza n’Abarundi.

Amakuru aturuka i Burundi avuga ko Federasiyo y’Umupira w’amaguru muri iki gihugu yamaze kumenyesha umutoza Etienne Ndayiragije ko bemerewe kujya muri Madagascar, ariko ko bemerewe kuhakinira imikino ibiri yonyine itarimo uw’Amavubi.

Bivugwa kandi ko abakinnyi b’u Burundi bahawe gasopo y’uko “batemerewe kugera aho abakinnyi b’u Rwanda bazaba bari”.

Ni itegeko amakuru avuga ko ryaba ryaturutse kwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize u Burundi burarebana ay’ingwe n’u Rwanda, bitewe n’ibibazo bishingiye kuri Politiki biri hagati y’ibihugu byombi.

Ni umwuka mubi wadutse nyuma y’igitero umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara wagabye ahitwa mu Gatumba hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC ku wa 24 Ukuboza 2023.

Gitega ishinja Kigali kuba ari yo ishyigikiye uyu mutwe, ndetse ko ari na yo iwuha ubufasha burimo imyitozo ya gisirikare, intwaro ndetse n’ibyo kurya.

Leta y’u Rwanda ihakana kugira umutwe uwo ari wo wose urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ikorana na wo.

Nyuma y’igitero cyo mu Gatumba, Leta y’u Burundi mu ntangiriro z’uyu mwaka yahise ifunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma yo kurugaragaza nk'”umuturanyi mubi”.

Perezida Evariste Ndayishimiye muri Mutarama uyu mwaka ubwo yari i Kinshasa yagaragaje ko yiteguye gutanga umusanzu wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, nyuma yo kumvikana ashinja ubutegetsi bwarwo kumubeshya bukanga kumuha abakekwaho kugira uruhare muri Coup d’à‰tat yapfubye i Burundi muri 2015.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Ndayishimiye yaba yitambitse umukino w’Amavubi n’Intamba mu Rugamba
    Arko Koko abaturage bayobowe nabi baragowe kbxa!!! ubu se ko imikino cg imyidagaduro numva bavuga ko ntaho ihuriye na politike , uyu mugabo kubuza ikipe y’igihugu ayoboye kuba itakina n’amavubi si igihombo kuri yo!!! Yewe wa mugani wa muzehe ngo “abize nibwo njiji “

  2. Perezida Ndayishimiye yaba yitambitse umukino w’Amavubi n’Intamba mu Rugamba
    N’ubwo Bibiliya itwigisha kwita abandi “ubujii”, uyu mugabo Neva ngira politique ntazi ico isigura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *