Perezida Ndayishimiye yacyeje Ndayizeye Mushikiwabo yagize intumwa ye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, cyacyeje Domitien Ndayizeye wagennwe na Madamu Louise Mushikiwabo nk’intumwa ye idasanzwe ishinzwe gukurikirana ibibera muri Haïti.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira ni bwo Ndayizeye wigeze kuba Perezida w’u Burundi yahawe ziriya nshingano na Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Ishyirwaho ry’iyi ntumwa idasanzwe riri muri gahunda y’uriya muryango yo gufasha Haïti kongera kugira ituze ndetse na demukarasi.

Perezida Ndayishimiye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yacyeje Domitien Ndayizeye ku bwa ziriya nshingano yahawe.

Ati: “Ishyirwaho ry’uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Bwana Domitien Ndayizeye nk’intumwa idasanzwe ya Louise Mushikiwabo ishinzwe gukurikirana uko ibintu byifashe muri Haiti, bimpa amahirwe meza yo kumushimira byimazeyo. Ubwenge bw’uyu mwana wigihugu buzamuyobore ku gusohoza inshingano ze”.

Kuva muri 2020 Haiti yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’amabandi agenzura ibice bitandukanye by’umurwa mukuru, Port-au-Prince.

Ibintu muri iki gihugu byarushijeho kuba bibi muri 2021 ubwo Jovenel Moïse wari Perezida w’iki gihugu yicirwaga mu gitero cyagabwe iwe mu rugo.

Kuva muri Gashyantare 2024 uyu mwaka bwo amabandi yatangiye guteza akaduruvayo i Port-au-Prince, bituma uwari Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida w’inzibacyuho wa Haiti, Ariel Henry yegura aza gusimbuzwa Dr. Garry Conille.

Ni ibintu byakomeje kugira ingaruka cyane ku baturage b’iki gihugu mu buzima bwose, ari na yo mpamvu imiryango irimo na OIF kiriya gihugu kibereye umunyamuryango ikomeje gukora iyo bwabaga ngo ituze rigaruke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *