Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique acungiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda, igihugu yigeze kwita indyarya.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Mbere ni bwo Perezida Ndayishimiye yasesekaye i Bangui, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra.
Perezida TouadĂ©ra arahirira kuyobora Repubulika ya Centrafrique muri manda ya kabiri y’imyaka itanu iri imbere, mu muhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri.
Amafoto ari ku rubuga rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Burundi, yerekana Perezida Ndayishimiye agera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bangui aho yakiriwe na mugenzi we Faustin-Archange TouadĂ©ra.
Abasirikare b’u Rwanda ni bo bari bacungiye Perezida TouadĂ©ra umutekano ndetse no ku kibuga cy’indege, mu rwego rwo kurinda ko hari icyahungabanya umutekano wa bariya bakuru b’ibihugu bombi.
Ingabo z’u Rwanda zagaragaye zicungiye Perezida w’u Burundi, mu gihe yakunze kugaragaza ko atizera u Rwanda yigeze kwita “igihugu cy’indyarya, cy’ikiyorobetsi.”
Ndayishimiye yabivuze muri Kanama umwaka ushize ubwo yari yasuye intara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda.
Icyo gihe yavuze ko u Burundi bwifuza imibanire myiza n’ibindi bihugu, ariko ko butifuza kugira imigenderanire “n’Igihugu gikoresha uburyarya, igihugu cy’ikiyorobetsi. Ntibishoboka ko hari igihugu kivuga ko kigomba gukundana n’u Burundi nyamara kiri kwiyorobeka, cyashyize ihwa mu kirenge kugira ngo turihonyore (turikandagire).”
Kuva icyo gihe kugeza magingo aya umubano w’u Burundi n’u Rwanda wananiranye gusubira mu buryo, n’ubwo u Rwanda rwagiye rugaragaza ubushake bwo kuwusubiza mu buryo ariko u Burundi bukazana ibisa nk’amananiza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

10 Responses
Perezida Ndayishimiye yagaragaye acungiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda i Bangui (Amafoto)
ni ingabo za MINUSCA ntabwo aru izu Rwanda.
ntimugatere confusion

uko nikokuri ibindi n’amagambo

Yego niza Minusca ariko ntabwo bibakuraho ubunyarwanda. Nawe icyo izongabo azazibonamwo ubwambere azikubise amaso mumtwe hazazamo direct Rwanda

Abanyarwanda turashoboye cyane ingabo zikaba akarusho peee

Je pense qu’en Centre Afrique,il n’y a pas seulement les seules troupes rwandaises sur le Compte de la Munisca.Les troupes rwandaises et bien d’autres qui sont lĂ ne sont pas allĂ©es pour coloniser ou pour faire de ce pays leur pays mais elles sont lĂ pour une mission spĂ©cifique.Il ne faut pas confondre les conflits entre deux pays avec ces histoires comme si le PrĂ©sident burundais aurait demandĂ© pour sa sĂ©curitĂ© en centre Afrique les troupes rwandaises, c’est pas ça !