Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za kiriya gihugu, kuri uyu wa Gatatu yahaye inyigisho ba Ofisiye bakuru mu gisirikare cy’u Burundi.
Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko izi nyigisho zigamije kubakangurira kuzirikana igihugu zatangiwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya ISCAM.
Ni igigisho zitabiriwe n’abasirikare bakuru b’u Burundi, barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, Gen Prime Niyongabo.
Perezida Ndayishimiye yahuye na bariya basirikare mu gihe u Burundi muri iyi minsi bwugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’ibitero by’abitwaje intwaro bikomeje kugabwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Igiheruka ni icya za grenade cyagabwe i Bujumbura mu ijoro ryakeye kikagwamo abantu bane, mu gihe abarenga 80 bakomeretse.
Mu ijoro ry’itariki ya 09 Gicurasi mu ntara ya Muramvya na ho habereye igitero cy’abitwaje intwaro, kigwamo abantu 10 banarimo umusirikare mu ngabo z’u Burundi wari ufite ipeti rya Colonel.
Mu kwezi gushize mu ntara ya Mwaro ho hagabwe igitero cyaguyemo abantu barindwi.
Perezida Ndayishimiye yifashishije kuri Twitter yavuze ko abakomeje kugaba ibi bitero ari abatifuriza ibyiza u Burundi, gusa atanga imbuzi y’uko bagowe abo bizagaragara ko babiri inyuma.











