img_20210713_154208.jpg

Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Tshisekedi i Kinshasa (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriwe i Kinshasa kuri uyu wa kabiri na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kugirira muri kiriya gihugu.

Kuva ku wa Mbere Tariki ya 12 Nyakanga Perezida w’u Burundi ari i Kinshasa, ku butumire bwa mugenzi we wa RDC.

Perezida Ndayishimiye akigera i Kinshasa yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Sama Lukonde, mbere yo guhura na Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri.

Ibiganiro bya Tshisekedi na Ndayishimiye n’itsinda yari ayoboye byabereye mu biro by’umukuru w’igihugu cya RDC i Kinshasa.

Perezidansi y’u Burundi ibinyujije kuri Twitter yayo yatangaje ko Ndayishimiye na Tshisekedi baganiriye “ku kibazo cy’umutekano ku mupaka uhuriweho ndetse banasesengura inzira n’uburyo bwo gukora imishinga igamije guteza imbere urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi, kugira ngo imibereho myiza irusheho kuba myiza ku baturage b’impande zombi.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko yishimiye kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimira Tshisekedi kubera uburyo yakiriwemo neza.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yihanganishije abanye-Congo ku bw’urupfu rwa Karidinali Laurent Monsengwo witabye Imana ku Cyumweru gishize, anabihanganisha ku bw’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryo muri Kamena uyu mwaka ryangije byinshi.

Yashimiye Tshisekedi kubera uruhare agira mu guharanira amahoro mu gihugu cye, mu karere ndetse no muri Afurika muri rusange.

Perezida Tshisekedi ku rundi ruhande yabwiye mugenzi we ko yishimiye kumwakira i Kinshasa, avuga ko ari “ikimenyetso gikomeye cy’ubuvandimwe hagati ya RDC n’u Burundi, ibihugu bikorera hamwe gucyesha umuryango nyawo w’bavandimwe n’incuti.”

img_20210713_154208.jpg

img_20210713_154211.jpg

img_20210713_154214.jpg

img_20210713_154400.jpg

img_20210713_154423.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Tshisekedi i Kinshasa (Amafoto)
    Kugitekerezo cyanjye numvay’uko mwahora mutugezaho amakuru Kuko amakuru muduha nimeza cyane turayakunda araturyohera kabisa.

  2. Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Tshisekedi i Kinshasa (Amafoto)
    Kugitekerezo cyanjye numvay’uko mwahora mutugezaho amakuru Kuko amakuru muduha nimeza cyane turayakunda araturyohera kabisa.

  3. Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Tshisekedi i Kinshasa (Amafoto)
    Tubashimira amakuru mutugezaho yaburimusi

  4. Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Tshisekedi i Kinshasa (Amafoto)
    Tubashimira amakuru mutugezaho yaburimusi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *