Perezida Ndayishimiye yasabye abatavuga rumwe na we kumukebura aho azasamara

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yasabye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kumukebura mu gihe azaba yasamaye, ngo kuko kuba ari Umukuru w’Igihugu bitavuze ko ari hejuru y’abaturage ku byo u Burundi bugenera ababwo.

Perezida Ndayishimiye yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro cyamuhuje n’abayobozi b’imitwe ya Politiki ikorera mu Burundi yose.

Agathon Rwasa watsinzwe na Ndayishimiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Gicurasi umwaka ushize ahagarariye ishyaka CNL, ari mu bitabiriye kiriya kiganiro.

Perezida w’u Burundi yabwiye abanyapolitiki bagenzi be ko kuba bose ari abenegihugu, bisobanura ko bose bangana imbere y’ibyiza byose igihugu gitanga, bigashimangira ko bose bafite uburenganzira bungana, abibutsa ko bagomba kurazwa ishinga n’ingingo zose zirebana n’ishyirwa mu bikorwa rya Demukarasi, aho yavuze ko hari abitiranya ko Demukarasi ari ugutanga imyanya yo kuyobora igihugu, abatayihawe bagafatwa nk’abakumiriwe cyangwa abanzwe mu gihugu.

Ku bwa Ndayishimiye, Demukarasi nziza ni “Iha umwenegihugu wese ijambo akwiriye mu bireba ubuzima bw’igihugu, ndetse akabona uburenganzira bwo kwitorera abayobozi.”

Perezida w’u Burundi yabwiye abayobozi b’imitwe ya Politiki bari kumwe na we ko nk’abayobozi bose ari abahagarariye abaturage, bityo abasaba ko bajya bamurya akara igihe atebye cyangwa yasamaye.

Ati: “Njyewe rero uko mbyumva, ni uko twese abayobozi turi abahagararira abenegihugu, ari cyo gituma tubasaba ko mwajya muturya akara iyo dutannye cyangwa iyo twasamaye, kuko turi abagaragu banyu, ni cyo twemeye.”

Yakomeje agira ati: “Ikindi ntekereza ni uko ishyaka ritatsinze ritaba ripfuye, kuko erega mwe muri abahanuzi muzi byinshi kuri Politiki. Igikuru ni uko abari mu buyobozi bw’igihugu bajya babatega amatwi. Ntimwitwe abatavuga rumwe na leta ahubwo abakebura leta kugira ngo dukore ibyo abenegihugu bifuza.”

Perezida Ndayishimiye wibanze ku ijambo Demukarasi, yavuze ko ntawavuga ko hari Demukarasi mu gihe inkozi z’ibibi zishyira zikizana, abantu bakorerwa ibibi ababyihishe inyuma ntibahanwe; cyangwa umutungo w’igihugu upfushwa ubusa ndetse abantu bagahembwa ntacyo bakora.

Yasabye bagenzi be kumufasha kurwanya ibyo bibi byose, ndetse bakanafatanya n’amahanga kurwanya iterabwoba ku Isi no kurengera ibidukikije.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Ndayishimiye yasabye abatavuga rumwe na we kumukebura aho azasamara
    Nibyiza cane nuko mutavuze icyo babivuze ho NABO!

  2. Perezida Ndayishimiye yasabye abatavuga rumwe na we kumukebura aho azasamara
    Nibyiza cane nuko mutavuze icyo babivuze ho NABO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *