Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yunamiye umusirikare w’igihugu cye uheruka kugwa muri Repubulika ya Centrafrique mu gitero cy’abitwaje intwaro.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu Tariki ya 15 Ukuboza ni bwo umusirikare w’u Burundi wari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (Minusca) yishwe, mu gitero inyeshyamba zagabye mu gace ka Grimari mu Ntara ya Ouaka we na bagenzi be bari boherejwemo gucunga umutekano.
Uriya musirikare yishwe nyuma y’uko we na bagenzi be bari kumwe ndetse n’ingabo za Bangladesh baguye mu bico bibiri by’inyeshyamba. Umusirikare w’u Burundi yiciwe mu gico cya kabiri, mu gihe abandi basirikare babiri b’abanya Bangladesh bakomeretse bikabije.
Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye mu butumwa yanditse kuri Twitter ye, yunamiye uriya musirikare, yihanganisha umuryango we ndetse n’Abarundi bose.
Ati: “Nakiranye umubabaro mwinshi urupfu rw’umusirikare w’u Burundi wari mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA nyuma yigitero cy’inyeshyamba. Ndihanganisha cyane umuryango we, abari mu butumwa bw’amahoro bose ndetse n’abaturage b’u Burundi.”
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Repubulika ya Centrafrique akaba n’umuyobozi wa Minusca, Mankeur Ndiaye, na we yunamiye uriya musirikare anihanganisha umuryango we, bagenzi be ndetse n’igihugu cye. Yanifurije gukira vuba ingabo za Bangladeshi zakomeretse.
Ndiaye yamaganye buriya bwicanyi bukomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro yishyize hamwe ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu bya Politiki, bwaguyemo abasirikare batanu kuva ku wa 25 Ukuboza.
Ndiaye yashimangiye ko Minusca itazigera itezuka ku ntego zayo, kugeza igihe abakora, abaterankunga n’ibyitso bya biriya bikorwa byose bifatwa nk’ibyaha by’intambara bazashyikiririzwa ubutabera.
Umusirikare wishwe ni uwa kane w’u Burundi wiciwe muri Centrafrique, nyuma ya bagenzi be batatu baguye mu gitero cyo ku wa 25 Ukuboza. Yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri umusirikare w’u Rwanda na we yiciwe muri kiriya gihugu.


