Ubwo yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo n’Abarundi, Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko abavuga ko kwirinda kwegerana birinda icyorezo cya Coronavirus (Covid-19) babeshya kuko Imana itabirimo, byose ntacyo byamara.
Ni ubutumwa yatanze ubwo yafataga ijambo, amaze guha ishimwe umukobwa we muto, Nkurunziza Dorcas [w’imyaka 12 y’amavuko] nk’urugero rw’uko ushaka gushimira abakoze neza wahera mu muryango. Amaze kumuhemba, yahise amuhobera amubwira ko ntacyo bitwaye kuko ibyo bavuga (ko byanduza Covid-19) babeshya.
Yahise abaza abaturage bari aho ngaho niba hari ikibazo bafite kubera ko begeranye, ati: “None hano ntimwegeranye mwese? Dukomere Imana yacu amashyi.
Yakomeje avuga ko Imana iri kumwe n’u Burundi ndetse n’Abarundi, kandi bahoranye kuva mu bihe bya mbere. Ati: “Ni uko Imana iri kumwe natwe. Ibyo wakora byose Imana itarimo, nta na kimwe bimara. Turi kumwe n’Imana, byose bigenda neza. Ifite icyicaro cya mbere kandi ikiganza cyayo kiri ku Burundi n’Abarundi. Si rimwe, si kabiri mubibona.”
Uyu Mukuru w’Igihugu atangaje aya magambo mu gihe amahanga ndetse n’Imiryango WHO na UN zagaragaje impungenge ku buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu Burundi, kuko ibikorwa bitandukanye bigikomeje ndetse n’imibereho y’abashyizwe mu kato nayo yarakemanzwe.
Impungenge zongeye kuba kuri iki gihugu ubwo ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu byatangiraga tariki ya 27 Mata 2020, hagaragara ubucucike bw’abaturage badafite ubwirinzi bw’iki cyorezo.
Imibare y’Ikigo cy’Ubuvuzi gishamikiye ku Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (Africa CDC) igaragaza ko mu Burundi hamaze kugaragara abantu 19 banduye Covid-19, muri bo hapfuyemo umwe, abandi barindwi bamaze gukira.

12 Responses
Perezida Nkurunziza ntiyemeranya n’abavuga ko kwirinda kwegerana birinda Covid-19
Ariko rero ntangiye kumwumva ko afite abarwayi bake Kandi begerana?ikindi buriya ntiyaba afitanye ibanga nabayikoze Kuko ntago Waba uri president muzima ngo ntutinye Covid nabarinzi bawe ntacyo baba bamaze batabikwangiye cg barihebye bamaze kwandura?

Mukomere Kandi mukomeze muyuringire yonyine niyo iri hejuru ya byisey. Abatabizi bishwe no kutabimenya.
Nayo icyo ishaka Ni uko abantu badobanukirwa ubumana bwayo mu gihe cyose batariga iri SoMo ngo barifate niho hahandi. Icyago kizajya gusimburana nikindi kugeza ubwo abameze nka Farawo bemeye guv’cishwa bugufi.
Muyinambeho ikomeze ibiyereke.

Uyu mugabo hamwe na General Ndayishimiye,biyita abarokore,bakavuga ko iyi Virus ntacyo izatwara u Burundi,ngo kubera ko Imana izayibarinda!!!Wagirango nta bwenge bagira.Nubwo biyita abarokore,nibo bakuriye Imbonerakure zirirwa zica abantu.Ntabwo ushobora kuba politician ngo ube n’umurokore.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom ComeQue ton royaume vienne). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time.

Yemwe,nakumiro pe,ikibazo nuko covid19 irenga imipaka,ubuyobozi bwacu bugakoresha imbaraga zose ngo iki cyorezo kirangire naho type yibereye mu mikino.Gusa abavandimwe bacu b’abarundi bari bakwiye kuba maso kuko ingaruka nibo zizageraho.Ese afite Imana itandukanye na Rurema yaduhaye ubwenge??? Muzambarize rwose

Abarundi nabo baransetsa biyambaza imana bagakabya ge nikundira Eliminate … Gusa nuburenganzira bw’umuntu guhitamo uko yumva ntawe nabigayira.