Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2016, Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, yakuriye inzira ku murima abamubazaga ikijyanye no kuba yakwiyamamaza kuri manda ya kane mu mwaka wa 2020.
Mu gusubiza iki kibazo, Perezida Nkurunziza yabatangarije ko nawe ubwe atakora ibirenze ku byifuzo by’abaturage abereye umuyobozi ndetse n’Itegeko Nshinga rikubiyemo amategeko muri rusange.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati: “Ubutabera ntiburi hejuru y’abaturage kandi nta n’ubwo buri hejuru y’Itegeko Nshinga, niba abaturage bategetse umuntu kubahagararira, niba abaturage babimusabye, njye sinagambanira icyizere cyabo”.
RFI dukesha iyi nkuru ikomeza itangaza ko Perezida Nkurunziza yatanze ingero zitandukanye z’ibihugu bya Afurika bitagira umubare wa manda zigenewe kuri Perezida w’Igihugu, by’umwihariko ko no ku Burundi iki kitaba ikibazo.
Ati: “Muri Cameroun, Paul Biya amazeho imyaka 50, no mu Rwanda b’abaturanyi, hahindurwa manda nk’uko byifuzwa. Ikibazo cya manda ntabwo ari ikibazo nyamukuru ku Barundi”.
Yakomeje agira ati: “Mwebwe abaturage nimwe mugomba kwifatira umwanzuro wo guhindura Itegeko Nshinga, mukava muri manda ebyiri, ariko nimuhitamo ko ntagomba gutangira gukora ibyo, sinzabirengaho”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Nkurunziza ubu arimo kuyobora manda ya 3 umuntu yavuga ko yatorewe mu makuba, u Burundi buri mu bihe bibi, abaturage barakamejeje bavuga ko inyuranyije n’amategeko, abantu barishwe abandi bavuye mu byabo barahunga kubera kutavuga rumwe n’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi kuri iyi ngingo.
Iyi manda ya 3 izarangira muri 2020, ari naho ubwo bizamenyekana ko Nkurunziza azakomeza kuyobora kuri manda ya 4 cyangwa n’izindi bitewe n’uko Itegeko Nshinga rizaba ryahinduwe cyangwa se abaturage bazaba babyifuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


