Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko kuba yaremeye guhuza ibikorwa bya gisirikare by’ingabo z’igihugu cye n’iz’u Rwanda mu ntara Cabo Delgado ari inshingano za Guverinoma ye.
Perezida Nyusi yabitangaje asubiza bimwe mu bihugu byo mu muryango w’ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bitishimiye ko ingabo z’u Rwanda zatanze iz’uriya muryango kugera muri Mozambique.
Kimwe mu bihugu byeruye bikerekana ko bitishimiye kuba ingabo za RDF zaratanze iza SADC muri Mozambique ni Afurika y’Epfo, binyuze muri Minisitiri w’Ingabo wayo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula.
Uyu ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yavuze ko ari ikibazo kuba ingabo z’u Rwanda zarageze muri Mozambique mbere y’iza SADC, nk’uko yabitangarije SABC News.
Ati: “Ni ikibazo ko ingabo zoherejwe mbere y’uko SADC yohereza izayo, kubera ko amasezerano yose Mozambique n’u Rwanda byaba byaragiranye twateganyaga ko u Rwanda ruzafasha Mozambique ariko rugendeye ku murongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu bya SADC.”
Perezida Nyusi ubwo yasuraga ingabo ziri mu ntara ya Sofala, yavuze ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo mu gihugu cye ku butumire bwe, nk’uko VOA Portuguese dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Perezida wa Mozambique yakomeje agira ati: “Turi igihugu cyigenga kandi SADC irabyubaha”, yongeraho ko uriya muryango wayemereye gushaka izindi ngufu mu nshuti zayo mu rwego rwo guhangana n’iterabwoba i Cabo Delgado.
Nyusi yashimangiye ko Mozambique “Izakorana n’abavandimwe bacu bo mu Rwanda na SADC.”
Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kugeza ku Cyumweru ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1,000 i Cabo Delgado, mu rwego rwo gufasha Mozambique guhangana n’iterabwoba.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye yavuze ko izi ngabo zoherejwe muri Mozambique ku busabe bwa Leta ya kiriya gihugu, nyuma y’uruzinduko Perezida Filipe Nyusi yagiriye i Kigali muri Mata akagirana ibiganiro na Perezida Kagame.
Guverinoma yavuze ko itsinda ry’u Rwanda rizaba rifite inshingano zo gushyigikira ubuyobozi buriho Mozambique, kurwanya abahungabanya umutekano w’icyo gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye bya Mozambique.



2 Responses
Perezida Nyusi yasubije abababajwe n’uko ingabo za RDF zatanze iza SADC muri Mozambique
Ingabo za RDF tuzifurije imirimo myiza.
Perezida Nyusi yasubije abababajwe n’uko ingabo za RDF zatanze iza SADC muri Mozambique
Ingabo za RDF tuzifurije imirimo myiza.