Ibinyamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko abari bahagarariye igihugu cyabo muri Amerika birukanwe ku butaka bwa Amerika na Perezida Obama, bakaba bahambirijwe hamwe n’imiryango yabo.
BBC itangaza ko abo bakozi bahise bacyurwa n’indege y’u Burusiya, bakaba nta kindi bazira uretse kuba Uburusiya ngo byarivanze muri politiki ya Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo bari mu gikorwa cy’amatora muri Amerika, ngo Uburusiya bwibye ubutumwa n’amabanga yo kuri internet, ikigaragara nk’ikimenyetso cy’uko Uburusiya bwivanze mu matora ya Amerika.
Abashinzwe iperereza muri Amerika bakaba batangaje ko ari Leta y’u Burusiya yatanze uburenganzira bwo kwiba amabanga y’ishyaka ry’Abademokarate, ishyaka ryari rihagarariwe na Clinton watsinzwe benshi bagatungurwa.
Ikindi kandi ngo kuba aya mabanga yaribwe ngo byabaye amahirwe yo gutsinda kwa Donald Trump bwari bushyigikiye, Clinton ngo aba abuze amahirwe atyo. Obama akaba yari amaze iminsi ahonze agatoki ku kandi ko nabo bazihorera ku Uburusiya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


