Perezida Paul Kagame yashenguwe cyane n’urupfu rwa Dr Paul Famer

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yababajwe cyane n’inkuru y’urupfu rwa Dr Paul Famer, ashimangira ko kumutakaza ari igihombo kiremereye haba ku Rwanda nk’igihugu yakundaga cyane, ku muryango we ndetse no kuri we ubwe

Inkuru y’urupfu rw’uyu munya-Amerika washinze Kaminuza ya Butaro rwamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, akaba yitabye Imana azize uburwayi.

Iyi Kaminuza mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko yababajwe n’urupfu rwa Dr Famer, ivuga ko ruteye agahinda kuri yo no ku bakora mu rwego rw’ubuzima muri rusange.

Dr Paul Farmer witabye Imana, muri 2019 yahawe na Perezida Kagame umudali w’igihango uzwi ‘Order of Outstanding Friendship – Igihango’ kubera uruhare rwe mu iterambere ry’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko bigoye kwakira inkuru y’umubabaro y’urupfu rwa Dr Paul Famer.

Ati: “Biragoye kubona amagambo yasobanura inkuru ibabaje y’urupfu rwa Paul Famer – umuntu, umuganga, umugiraneza. Yari akomatanyije ibintu byinshi bigoye kubona mu muntu umwe.”

Perezida Kagame yavuze ko urupfu rw’uriya muganga witabye Imana ku myaka 62 y’amavuko ari igihombo kuri benshi, kugeza no kuri we ubwe.

Ati: “Uburemere bw’igihombo cyo kumutakaza buri mu ngeri nyinshi, haba ku gihugu cy’u Rwanda (yakundaga cyane kandi yatanzemo umusanzu mu rugendo rwo kucyubaka bundi bushya), ku muryango wanjye no kuri njye ubwanjye. Nzi neza ko hari benshi bacyumvise muri Afurika n’ahandi.”

Perezida Kagame yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa Dr Famer, yumugore we, abana be ndetse n’inshuti ze.

Amakuru avuga ko Dr Famer yitabye Imana nyuma y’ukwezi ari mu Rwanda, dore ko yigishaga muri UGHE anavura mu bitaro bya Butaro.

Dr Farmer yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, aho ari umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk’Inshuti mu Buzima.

Ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku bikorwa biteza imbere ubuzima kuva mu 1987.

Umukobwa wa Perezida Kagame na we ari mu bagaragaje ko bashenguwe cyane n’urupfu rwe.

Ingabire Ange Kagame abinyujije kuri Twitter, yavuze ko Dr Famer ashobora kuba ari we muntu rukumbi wabayeho “wihariye, w’umugiraneza ndetse w’ingirakamaro.”

Na we yavuze ko yari asobanuye byinshi cyane ku muryango we no kuri we ubwe, ashimangira ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye cyane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *