Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho agomba gutangirira uruzinduko rw’iminsi ine agiye kugirira hano ku mugabane wa Afurika.
Perezida Erdogan azagera muri Congo Kinshasa ejo ku Cyumweru Tariki ya 20 Gashyantare, ahave ku wa Mbere Tariki ya 21 Gashyantare nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.
Ni mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano w’igihugu cye na Congo Kinshasa.
Ni bwo bwa mbere Congo Kinshasa igiye gusurwa na Perezida wa Turkiya mu myaka 12 ishize.
Biteganyijwe ko Perezida Erdogan i Kinshasa azaba aherekejwe n’abarimo umufasha we Emine Erdogan ndetse n’itsinda rya bamwe mu bagize Guverinoma ya Turkiya.
Uruzinduko rwe muri Congo Kinshasa ruje rukurikira urwo Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yagiriye Istanbul muri Nzeri umwaka ushize, ubwo yari yitabiriye inama ya Turkiya na Afurika.
Perezida Recep Tayyip Erdogan nasoza uruzinduko rwe azakomereza muri Guinée-Bissau, aho azava yerekeza i Dakar mu gihugu cya Sénégal.


