Perezida wa Kenya, William Ruto, yirukanye Dr. Swarup Mishra ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Kenya BioVax Institute, nyuma y’uko ashinjwe kugira uruhare mu bikorwa byo kugurisha ibice by’imibiri y’abantu mu bitaro bye bya Mediheal.
Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, binyuze mu itangazo rya leta ryashyizweho umukono na Perezida Ruto.
Dr. Mishra wari warahawe uwo mwanya mu Ukuboza 2024, yari aherutse no guhagarikwa by’agateganyo mu gihe hakorwaga iperereza ku byaha akekwaho bijyanye n’ubucuruzi bw’imyanya y’umubiri w’abantu.
Perezida Ruto yahise ashyiraho Dr. Charles Githinji nk’umusimbura we, uyu akaba yari asanzwe ari umuyobozi mu kigo gishinzwe kugenzura imiti n’ubumara muri Kenya.
Dr. Mishra, wahoze ari Depite wa Kesses, yagiye ashyirwa mu majwi mu byaha bifitanye isano no gucuruza impyiko n’indi myanya y’abantu mu buryo butemewe n’amategeko, bikaba byarateje impaka ndende n’ihungabana mu baturage no mu nzego z’ubuvuzi.


