Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yahaye imbabazi imfungwa 5,704; mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 kiriya gihugu kimaze gihawe ubwigenge.
Ibirori by’ubu bwigenge byizihijwe tariki ya 09 Ukuboza 2021.
Iby’izi mbabazi biheruka gutangazwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Tanzania, George Simbachawene, mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru.
Yavuze ko abarebwa na zo ari abantu byibura bamaze gufungwa kimwe cya gatatu cy’igifungo bahawe n’inkiko, kandi bakaba barafunzwe mbere ya tariki 9 Ukwakira 2021.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Tanzania yavuze kandi ko Perezida Samia yababariye abageze mu za bukuru barengeje imyaka 70 y’amavuko, ababyeyi batwite, abafite abana ndetse n’imfungwa zari zifite ubumuga bwo ku mubiri n’ubwo mu mutwe.
Yavuze ko ku mfungwa zifite ubumuga bigomba kwemezwa n’abaganga bo ku rwego rw’uturere zifungiyemo, yungamo ko abandi bahawe imbabazi ari abari bamaze imyaka 15 muri gereza.
Cyakora cyo aba ntibarimo abakatiwe igifungo cya burundu, abakatiwe icy’urupfu; abafungiye ibyaha bya ruswa, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, gufata ku ngufu, gucuruza ibiyobyabwenge no gucuruza abantu.
Abandi batahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu barimo abahamwe n’ibyaha byo gutera inda abanyeshuri n’abahamwe n’iby’ubujura bwitwaje intwaro.
Imbabazi nk’izi muri Tanzania zaherukaga gutangwa muri Ukuboza 2019 ku butegetsi bwa Dr John Pombe Magufuli wahoze ayobora iki gihugu. we yazitanze mu rwego rwo kugabanya ubucucike bwari mu magereza.


