Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yihanganishije imiryango y’abantu 21 bahitanywe n’impanuka ya bisi n’ikamyo yabereye mu Ntara ya Iringa, asabira abakomeretse batanu gukira vuba.
Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, ahitwa Masumbo, ku muhanda wa Iringa-Mbeya, ubwo bisi ya kompanyi ya Maokoto Bus Services yagonganaga n’ikamyo yari itwaye imizigo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Samia yavuze ko yakiriye aya makuru afite agahinda gakomeye, yihanganisha imiryango, inshuti n’abavandimwe b’abahitanywe n’iyi mpanuka.
Yagize ati: “Nihanganishije imiryango yabuze ababo, mbasabira guhabwa ihumure, kwihangana n’imbaraga muri iki gihe kigoye. Nsabiye kandi abakomeretse gukira vuba.”
Polisi ya Tanzania yatangaje ko mu bantu 21 bapfuye harimo abagabo 10, abagore icyenda n’abana babiri b’abahungu bari hagati y’imyaka itatu n’itanu.
Abakomeretse batanu bajyanywe mu bitaro birimo Ibitaro Bikuru bya Iringa kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Iperereza rya Polisi ry’ibanze ryagaragaje ko umushoferi wa bisi ari we wateje impanuka nyuma yo kwinjira mu muhanda atabanje kwitwararika.


