Umugande witwa Matege yakoze impanuka ubwo yageragezaga indege yikoreye akoresheje ibyuma bishaje.
Uyu mugabo ukomoka mu gace ka Kasambira Trading Centre, mu Karere ka Kamuli, yari amaze iminsi avugisha benshi kubera indege yakoze yise Chopper Fighter Jet 136 Matege UG.
Iyi ndege yayikoze akusanyije ibikoresho bitandukanye birimo ibyuma bishaje, ayikora mu buryo yifuzaga ko yagira imiterere n’imikorere nk'iby’indege za kajugujugu z’intambara.
Matege yari yaratangaje ko icyo gikoresho gishobora kugera mu kirere ku butumburuke bwa metero 9.144, kikaba cyanarinda amasasu ndetse kikaba cyanakora nk’imodoka igenda mu muhanda.
Gusa inzozi ze zo kwerekana ubushobozi bw’icyo gihangano zahindutse impungenge ubwo cyakoraga impanuka mu igerageza ry’indege. Matege wari urimo yararokotse, ariko agira ibikomere byoroheje.
Nubwo ibyo byamubayeho, uyu mugabo ntiyigeze areka intego ye. Yasabye Leta ya Uganda n’abandi bafatanyabikorwa kumufasha kubona ubushobozi bw’amafaranga n’ubumenyi mu by’ubwubatsi bw’indege kugira ngo arusheho kunoza igihangano cye.
Icyakora, impuguke mu by’indege ziracyakenewe kugira ngo zisuzume niba icyo gikoresho gifite ubushobozi bwo kuguruka kandi cyujuje ibisabwa mu mutekano w’indege mbere y’urindi geragezwa.


