Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, ku wa Gatanu yambitse imidari y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu gihugu cye (MINUSCA).
Perezida Touadéra yambitse aba basirikare bo muri batayo ya munani imidari, mu rwego rwo kubashimira ku bw’imbaraga bagaragaje mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye.
Umuhango wo kubampika iriya midari wabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Centrafrique, witabirwa n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma yacyo ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Zephélin Mamadou.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba na we yari ahari.
Imidari y’ishimwe yambitswe abasirikare ba RDF iri mu byiciro bine, irimo izwi nka “Grade de commandeur” yambitswe abayobozi bakuru ba ziriya ngabo, it’s “Grade d’Officiers” yambitswe ba Ofisiye bakuru, “Grade de Chevalier” yambitswe ba Ofisiye bato na “Grade d’Etoile du Mérite Militaire” yambitswe abasirikare bafite bato.
Perezida Touadéra nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rwabitangaje, yashimiye ziriya ngabo ku bw’akazi gakomeye zakoreye Centrafrique mu bihe bigoye.
Ati: “Abasirikare b’u Rwanda babaye ingirakamaro mu gushyigikira ingufu zo kugarurira umutekano n’amahoro abaturage ba Centrafrique.”
Umuyobozi w’Ingabo zambitswe imidari, Col MIGABO Augustin, yashimiye Perezida Touadéra ku bwo gushima ibikorwa Rwabatt8 yakoze mu mezi 12 yari imaze muri Centrafrique.
Yunzemo ko iriya midari we na bagenzi be bambitswe ari “ikimenyetso cya disipulini, ubwitange ndetse n’ubunyamwuga” bagaragaje, ndetse n’ubufatanye bwiza bagiranye na Guverinoma ya Centrafrique cyo kimwe n’ubuyobozi bwose bwa MINUSCA.






