Perezida Trump arasabira igihano cy’urupfu uwongeye kubariza nyuma y’iya 11 Nzeri

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump arasabira igihano cy’urupfu ushinjwa kugaba igitero cy’iterabwoba mu mujyi wa New York.
Iki gitero cyahitanye abantu 8, kirashinjwa umwimukirawo mu gihugu cya Uzbekistan.
Perezida Trump ari kumwe na leta ye aho akorera, yavuze ko agiye gufata ingingo zihuta ku buryo abantu binjira muri icyo gihugu nkuko bigaragara mu nkuru ya BBC.
Avuga ko ashaka ko hafatwa ibihano bikomeye ku bantu bahamwe n’icyaha cy’iterabwoba nk’icyo cyabereye i New York. Muri iki gihugu igihano gikomeye gihari n’icyo kwicwa kikigaragara muri Leta zimwe na zimwe z’iki gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ku byaha ashinjwa ,uwungirije umucamanza mukuru Joon Kim yavuze ko Saipov ashinjwa ibyaha bibiri bijyanye n’iterabwoba.[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gitero ni kimwe mu byongeye gukanga Abanyamerika nyuma y’icyitiriwe tariki ya 11 Nzeri 2001 cyahitanye abantu benshi, ubwo abiyahuzi bayobyaga indege zigasenya inyubako zirimo world Trade Center na Pantagone.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *