Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi avuga ko n’ubwo umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, yizeye ko bitazagera aho bikozanyaho.
Perezida Tshiseketi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2019, mu nama Nyafurika y’abayobozi b’ibigo, Africa CEO Forum 2019, yaberaga i Kigali. Avuga ko nk’umuyobozi w’igihugu cyo mu karere ari ngombwa kumenya icyaba kihishe inyuma y’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda.
Avuga ko yagiranye ibiganiro na bagenzi be, Museveni na Kagme, bombi bamubwira kuri ibi bibazo, ariko yirinze gutangaza icyo babimuganirijeho, agira ati “Mumbabarire sinshyire hanze ibyo twaganiriye kuko si umwanya n’ahantu nyaho ho kubivugiramo[…]”.
Perezida Tshisekedi yatangarije muri iyo nama ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’igihugu cy’igituranyi n’u Rwanda na Uganda, biteguye kubijya hagati babyunga, bakaba cyanabiha aho bicocera ibibazo bifitanye.
Yagize ati “Yego nibyo, ni ibintu bigoye ibi bihugu birimo biracamo ariko ndizera ko batazagera aho barwana, Congo turahari, nibemera ko tubajyamo hagati tuzabikora, tuzabaha n’aho baganirira kuko twebwe twiyemeje kuba ibiraro bizima hagati y’ibihugu aho gufungwa imbibi”.
N’ubwo Perezida Tshisekedi avuga ko yiteguye kuba yahuza ibi bihugu byombi, Leta y’u Rwanda itangaza ko nta muhuza ikeneye muri ibi bibazo ifitanye na Uganda, mu gihe ishimangira ko nyirabayazana ari Uganda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, aherutse gutangaza ko mu gihe cyose Uganda izaba yakemuye ibyo u Rwanda ruyishinja, umubano ibihugu byombi bifitanye uzongera kuba mwiza.
Inkuru bifitanye isano: Kanda hano uyisome
Guverinoma y’u Rwanda ishinja Uganda, kwica, gufungwa ,gushimuta ndetse no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda babayo; gufatira ibicuruzwa biva mu Rwanda byoherejwe mu mahanga, gushyigikira imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, irimo (RNC, FDLR,… ). Ibi Leta ya Uganda ikabihakana.
Amb.Nduhungirehe avuga ko habaho umuhuza mu gihe impande zose zifite amakosa, ku ruhande rw’u Rwanda rukagaragaza ko ari Uganda nyirabayazana w’ibi bibazo bimaze imyaka igera kuri ibiri.


