Perezida Tshisekedi ashobora kujya i Goma mu cyumweru gitaha

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ashobora kuva i Kinshasa akajya mu mujyi wa Goma ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, tariki ya 22 Nzeri 2020.

Inkuru ya Actualite.CD ivuga ko aya makuru yaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu wa RDC, avuga ko Perezida Tshisekedi azaba agiye mu myiteguro y’inama ihuza Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, akazaba ariyo kugeza ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020.

Iyi nama yagombaga kuba tariki ya 13 Nzeri 2020 ariko yarasubitswe, yimurirwa kuri tariki ya 20 Nzeri ariko nabwo birangira isubitswe. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga RDC, Marie Tumba Nzeza yavuze ko inama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Video-conference’, ku yindi tariki izatangazwa.

Haracyari ibyo kwibaza

N’ubwo iyi nkuru igaragaza ko iyi nama ishobora kuba hagati ya tariki ya 22 na 25 Nzeri 2020, ntabwo Bwiza.com yashingaho agati ko koko ari cyo gihe ndakuka, bitewe n’impinduka zagiye zigaragara mbere zitunguranye.

Haribazwa ko niba inama izifashisha ikoranabuhanga rya video-conference, niba byazaba ngombwa ko Perezida Tshisekedi yarinda ava mu biro bye i Kinshasa, akajya i Goma ndetse akanahamara iminsi irenga 3.

Gusa nk’uko bisanzwe ku bayobozi barimo Abakuru b’Ibihugu, biranashoboka ko Tshisekedi yazagera i Goma byitwa ko ari mu myiteguro y’inama ariko afite n’izindi gahunda zirimo kureba aho iterambere ry’uburasirazuba bwa RDC rigeze, kimwe n’umutekano muke umaze imyaka irenga 25 uharangwa.

Biranashoboka kandi ko hari abazitabira iyi nama bazahurira mu mujyi wa Goma, mu gihe abandi bagumye mu bihugu byabo, bose hamwe bagahuzwa na video-conference. Ibi byaterwa n’impungenge zagaragajwe na bamwe zirimo umutekano ndetse n’icyorezo cya Covid-19.

Iyi nama yagombaga kubera i Goma, yatumiwemo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Yoweri Museveni wa Uganda na João Lourenço wa Angola. Ibiri ku murongo w’ibyigwa ni umutekano wo mu Karere, ubukungu, ubucuruzi n’ubuzima.

Ibyayo biracyahanzwe amaso, kuva mu ntangiriro za Nzeri 2020 ubwo byamenyekanaga ko Perezida Tshisekedi yatumiye aba Bakuru b’Ibigugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *