Perezida Paul Biya wa Cameroun, yatangaje ko agiye kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu cye muri manda ya munani.
Biya w’imyaka 92 y’amavuko, ni we Perezida ushaje kurusha abandi ku Isi.
Uyu mukambwe umaze imyaka 43 ayobora Cameroun, yemeje ko azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukwakira uyu mwaka, biciye mu butumwa bwanditswe ku rubuga rwe rwa X.
Yabwiye abaturage be ati: “Ndi umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ndabizeza ko intego yanjye kuri imwe ari ukubakorera mu rwego rwo gukemura byihuse ibibazo bitwugarije.”
Paul Biya uri gushaka manda ya munani izatuma yuzuza imyaka 100 y’amavuko ari ku butegetsi, ni Perezida wa Cameroun kuva mu 1992 ubwo yasimburaga ku butegetsi Ahmadou Ahidjo wari umaze kwegura.
Yemeje ko azongera kwiyamamaza, mu gihe byari bimaze iminsi bihwihwiswa.
Abayoboke b’ishyaka rye rya Rassemblement dĂ©mocratique du peuple camerounais (RDPC) n’abandi bamushyigikiye kuva mu mwaka ushize bamusabaga kongera kwiyamamaza, gusa amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe na Sosiyete Sivile bo bagasaba ko yagenda, kuko imyaka myinshi amaze ku butegetsi yasubije inyuma ubukungu bwa Cameroun ndetse na demukarasi y’iki gihugu.
Paul Biya kandi yemeje ko aziyamamariza gukomeza kuyobora Cameroun, mu gihe hamaze igihe hibazwa niba afite imbaraga zo kuyobora iki gihugu.
Ni Biya ukunze kugaragara inshuro mbarwa mu ruhame, ndetse inshingano ze akenshi zikorwa n’umuyobozi w’ibiro bye.
Uyu mukambwe mu busanzwe wibera mu Busuwisi, mu mwaka ushize yamaze iminsi irenga 42 atagaragara mu ruhame, ndetse byari byatangiye guhwihwiswa ko yaba atakiriho.
Guverinoma ya Cameroun icyo gihe byabaye ngombwa ko inyomoza ayo makuru, ndetse ica burundu kuganira ku buzima bwe mu ruhame.


