Perezida Vladimir Putin yatangije ibitero kuri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kuri uyu wa Kane yatangaje ko yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, mbere y’amasaha make ngo muri iki gihugu humvikane urusaku rw’amasasu.

Putin yatangije ibi bitero nyuma y’ibyumweru u Burusiya buri mu biganiro n’ibihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw’Isi byabusabaga kureka gutera Ukraine, bitihi se bugafatirwa ibihano.

Hari hashize igihe u Burusiya bwarashyize ku mupaka wabwo na Ukraine abasirikare bari hagati y’ibihumbi 150 na 200.

Perezida Putin mu itangazo rye ryatambukijwe kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko yafashe “icyemezo cyo gutangiza ibikorwa bya gisirikare” muri Ukraine.

Nyuma y’iki cyemezo humvikanye uguturika i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine no mu yindi mijyi ya kiriya gihugu nk’uko AFP yabitangaje.

Putin yategetse abasirikare ba Ukraine kurambika hasi intwaro, yungamo ko yafashe kiriya cyemezo kubera ko Leta ya Ukraine yarimo itegura ‘Jenoside’ mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uburemere ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine bifite, gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, yavuze ko ibintu bimeze nabi.

Minisitiri Dmytro Kuleba yagize ati: “Putin yatangije ibitero byeruye kuri Ukraine. Imijyi yuje amahoro ya Ukraine iri guterwamo ibisasu. Iyi ni intambara y’umujinya. Ukraine izirwanaho kandi izatsinda. Isi ikwiriye kandi ifite ubushobozi bwo guhagarika Putin. Igihe cyo kugira icyakorwa ni iki.”

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazo ryuje uburakari yasohoye, yavuze ko “u Burusiya buzahura n’ingaruka zikomeye” kubera icyo yise ‘ibitero bidafite ishingiro kuri Ukraine’.

Perezida Biden yavuze ko intambara ya Putin kuri Ukraine ishobora kuzatera ‘itakara ry’ubuzima rikomeye ndetse n’iteseka ry’ikiremwamuntu’.

Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abashyigikiye bagomba gusubiza vuba ku bikorwa bya Putin kandi u Burusiya bukaba bugomba kuryozwa intambara bwatangije.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yifashishije Twitter we yatakambiye Putin amusaba kuvana ingabo ze muri Ukraine.

Perezida Vladimir Putin yatangije ibitero kuri Ukraine nyuma y’uko mugenzi we, Volodymyr Zelensky ku wa Gatatu yari yasabye Abarusiya kudashyigikira iriya ntambara ikomeye yariho itutumba i Burayi.

Zelensky yavuze ko Abarusiya bariho babwirwa amakuru y’ibinyoma kuri Ukraine.

Yavuze kandi ko we ubwe yagerageje guhamagara Putin ntagire igisubizo yamuha, ahubwo agahitamo kwicecekera.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Perezida Vladimir Putin yatangije ibitero kuri Ukraine
    Ngaho rero abashutse pereiza wa UKRAINE nibamutabare, OTAN irihehe rero, USA irihehe ibihano gusaaa, bazageraho ibihano bishire bamufatire ibyo kutazajya mwijuru. kandi iyo yicecekera ntasabe kujya muri OTAN aba yiturije afite amahoro. POUTINE BARAMWITIRANYA DI

  2. Perezida Vladimir Putin yatangije ibitero kuri Ukraine
    Ngaho rero abashutse pereiza wa UKRAINE nibamutabare, OTAN irihehe rero, USA irihehe ibihano gusaaa, bazageraho ibihano bishire bamufatire ibyo kutazajya mwijuru. kandi iyo yicecekera ntasabe kujya muri OTAN aba yiturije afite amahoro. POUTINE BARAMWITIRANYA DI

  3. Perezida Vladimir Putin yatangije ibitero kuri Ukraine
    Uburusiya ibyobukoze birababaje kandi biragayitse abazungu ntibazongere kugira uwo bigisha Démocratie. Nabo ntayo bazi ntaniyo abrite.

  4. Perezida Vladimir Putin yatangije ibitero kuri Ukraine
    Uburusiya ibyobukoze birababaje kandi biragayitse abazungu ntibazongere kugira uwo bigisha Démocratie. Nabo ntayo bazi ntaniyo abrite.

  5. Perezida Vladimir Putin yatangije ibitero kuri Ukraine
    Uburusiya ibyobukoze birababaje kandi biragayitse abazungu ntibazongere kugira uwo bigisha Démocratie. Nabo ntayo bazi ntaniyo abrite.

  6. Perezida Vladimir Putin yatangije ibitero kuri Ukraine
    Uburusiya ibyobukoze birababaje kandi biragayitse abazungu ntibazongere kugira uwo bigisha Démocratie. Nabo ntayo bazi ntaniyo abrite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *