Amerika n’u Burusiya ni ibihugu bibiri by’ibihangage ku Isi bihora bicunganwa ijisho ku rindi kugira ngo kimwe kidaca ikindi mu rihumye kikagihungabanyiriza umutekano, bityo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, akaba avuga ko azarasa Amerika mu gihe cyose yazaba yashyize ibisasu byayo bya misile i Burayi.
Perezida Putin yabitangaje mu ijambo yagejeje ku baturage imbere y’inteko ishinga amategeko y’igihugu cye i Moscou. Ahereye ku cyemezo cya Amerika cyo kuva mu masezerano yo mu 1987 yari ifitanye n’u Burusiya.
Ayo maserano yabuzaga ibihugu byombi gutunga misile zishobora kurasa kuva kuri kilometero 500 kugera kuri kilometero ibihumbi bitanu na 500. Nyuma y’Amerika, Putin yatangaje ko n’u Burusiya butazakomeza kuyubahiriza. Nyamara ibihugu byombi biregana ko byagiye biyarengaho.
Putin yagize, ati: “U Burusiya ntibufite umugambi wo gushinga intwaro za misile mu Burayi. Ariko niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibikoze, zizaba zugarije u Burusiya kubera ko zishobora kurasa Moscou mu gihe kiri hagati y’iminota 10 na 12. Nyamara rero nabo bakwiye kubara bakamenya neza umuvuduko n’aho misile zacu nazo zishobora kurasa.”
Nk’uko ikinyamakuru Aljazeera kibitangaza, Putin yakomeje agira ati: “Twiteguye ibiganiro byo gusenya intwaro zikaze, ariko ntituzakomeza gukomanga ku rugi rudafunguka.”
Abahanga mu bya politiki byakunze kugaragaza ko mu gihe cyose Amerika n’u Burusiya byaba byakozanyijeho, yaba ari intambara ya Gatatu y’Isi itangiye.
Intambara yo muri Siriya niyo yagiye ifatwa nk’ishobora kuba imbarutso y’Intambara ya Gatatu y’Isi, kuko Abanyamerika kimwe n’abanyaburayi bakomeje gutsimbarara ku cyemezo cy’uko perezida wa Siriya, Bashar al-Assad agomba kuva k’ubutegetsi byanze bikunze akaba ariyo mpamvu bashyigikiye imitwe yitwaje intwaro imurwanya ibyo bihugu bivuga ko icisha macye, u Burusiya nabwo bugakomeza kumutsimbararaho.


