50824307-39144235.jpg

Perezida wa Tchad yagize Samuel Eto’o Fils ambasaderi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 22 Ukwakira 2020, Perezida wa Tchad, Marshal Idriss Deby Itno yashyize umukono ku iteka, rigira ambasaderi w’igihugu cye ku rwego mpuzamahanga, uwahoze ari kizigenza w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Les Lions Indomptables, Samuel Eto’o Fils.

Ni amakuru yakiriwe neza iwabo muri Cameroun kubona umuhungu wabo yubashywe gutyo mu gihugu cy’igituranyi cya Tchad nk’uko tubikesha actucameroun.com.

Mu iteka ryashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, itariki ya 22 Ukwakira 2020, Marshal Idriss Deby Itno, Perezida wa Repubulika ya Tchad, yashyizeho Samuel Eto’o nka ‘ambassadeur Itinérant’, ndetse rinashyiraho uwitwa Nair Abakar, umukozi wa A.U, ku mwanya nk’uyu.

50824307-39144235.jpg
Nair Abakar na Eto’o

‘Ambassadeur Itinérant’ ni umudipolomate wo ku rwego rwo hejuru uba wemerewe guhagararira igihugu n’abaturage bacyo, ndetse n’umukuru w’igihugu ku rwego mpuzamahanga.

50824307-39144174.jpg

Ibi bije nyuma y’iminsi 6 Samuel Eto’o akoreye uruzinduko muri Tchad, aho ku itariki ya 15 Ukwakira 2020 yari i N’Djamena ku butumire bw’umujyanama w’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo by’urubyiruko, Naïr Abakar.

Muri uru ruzinduko, Samuel Eto’o yagiye guhura na Perezida wa Tchad ndetse abonana n’umufasha we, Hinda Deby Itno ku bufatanye hagati ya Fondation Grand Coeur na Fondation Eto’o.

82d67b62d3605091227bb398585001c2500x350.png.jpg

Ishuri ry’umupira w’amaguru

Perezida Deby na Eto’o baganiriye mu gihe cy’isaha ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri Tchad. Bigizwemo uruhare n’umujyanama w’urubyiruko muri Afurika Yunze Ubumwe, Naïr Abakar, hemeranywa ubufatanye mu kubaka ishuri ry’umupira w’amaguru i N’Djamena.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *