Perezidanse y’u Burundi yavuye ku izima yemerera Dynamo BBC kwambara Vist Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kwanga gukina bambaye imyenda yanditseho “Visit Rwanda” bagaterwa mpaga, ikipe ya Dynamo BBC yaje kwemera gukina yambaye uwo muterankunga .

Amakuru ava mu biro by’umukuru w’igihugu yemeza ko Dynamo BBC yemeye gukina yambaye imyenda yanditseho “Vist Rwanda” nk’uko bitangazwa na BBC Gahuza.

Dynamo yari gukina na FUS Rabat yo muri Maroc ku Cyumweru gusa yanze gukina yambaye “Vist Rwanda” aho byayiviriyemo guterwa mpaga.

BBC Gahuza ivuga ko yavuganye n’umuntu wo muri Perezidanse y’u Burundi maze yemeza amakuru ko BAL yabemereye gukomeza amarushanwa.

Bitegenyijwe ko ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, Dynamo izatana mu mitwe na Petro de Luanda yo muri Angola saa Moya z’umugoroba.

Mu mukino wa mbere Dynamo yo mu Burundi yatsinze Capetown Tigers yo muri Afrika y’Epfo amanota 86 kuri 73, naho uwa FUS Rabat wo muri Maroc batewe mpaga.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Perezidanse y’u Burundi yavuye ku izima yemerera Dynamo BBC kwambara Vist Rwanda
    Iyo uryoshye uba uryoshye nibyo ukora byose ubyiyumvamo, iburundi ntacyo bwakora nibwemere nyine

  2. Perezidanse y’u Burundi yavuye ku izima yemerera Dynamo BBC kwambara Vist Rwanda
    Kare kose se ! Erega iyo turabarenze bajye bemera, ahubwo bazajya banagenda nuri Rwandair kuko nta ndege bagira, indege irahenda nta gihugu gifite ubutegetsi burangwa n’amacakubiri nk’ u Burundi cyayogondera

  3. Perezidanse y’u Burundi yavuye ku izima yemerera Dynamo BBC kwambara Vist Rwanda
    Kare kose se ! Erega turabarenze bajye bemera, ahubwo bazajya banagenda muri Rwandair kuko nta ndege bagira, indege irahenda nta gihugu gifite ubutegetsi burangwa n’amacakubiri nk’ u Burundi cyayogondera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *