Igihugu cya Peru cyatangaje ko cyahagaritse umubano ushingiye kuri dipolomasi na Mexico nyuma y’uko guverinoma yayo yemeye guha ubuhungiro uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Peru ukurikiranweho icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi mu 2022.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Peru, Hugo de Zela, yatangaje ko “yatunguwe kandi yababaye cyane” nyuma yo kumenya ko Betssy Chávez yahawe ubuhungiro muri Ambasade ya Mexico muri Peru.

Zela ati: “Ukurikije iki gikorwa kitari icya gicuti … Guverinoma ya Peru yafashe icyemezo cyo gucana umubano ushingiye kuri dipolomasi na Mexico uyu munsi”.
Chávez yari yarafunzwe muri Kamena 2023 azira uruhare akekwaho mu mugambi wo gusesa inteko ishinga amategeko wa Perezida wa Peru wahiritswe ku butegetsi, Pedro Castillos.

Yarekuwe n’umucamanza by’agateganyo muri Nzeri kandi yari yarahakanye ibyo aregwa nk’uko bitangazwa na BBC.
Ku itariki ya 7 Ukuboza 2022, Castillo, wari ku butegetsi kuva mu 2021, ubwo yari yegereje kweguzwa, yagerageje kwikorera coup d’etat, agerageza gushyiraho guverinoma y’agateganyo, ashyiraho isaha yo gutahiraho mu gihugu, anasaba ko hashyirwaho inteko itegura itegeko nshinga rishya.
Castillo ariko yegujwe n’inteko ishinga amategeko mu munsi umwe, arafungwa ashinjwa kwigomeka no kugambanira igihugu.


