Philadelphia: Umusaza umaze imyaka 63 mu buroko arasaba gereza imperekeza

Sangiza iyi nkuru

Umusaza w’imyaka 79 y’amavuko, unavugwaho kumara imyaka isaga 63 mu buroko, kuri ubu akaba yasabiwe kurekurwa n’urukiko ariko , afite impungenge ko nta cyo azimarira namara kugera hanze ya gereza kuko atiteganyirije bityo akaba yumva hari icyo yagenerwa nk’imperekeza.
Uyu musaza ukomoka mu ntara ya Juvenille muri leta ya Philadelphia, yafunzwe afite imyaka 15 y’amavuko mu 1953, akaba yari umwe mu bana batanu batawe muri yombi muri iki gihugu bashinjwa kugirira nabi abagabo 2.
[ad id=”44145″]
Joseph Ligon w’imyaka 79, anavugwaho kuba ariwe muntu wa mbere ufunzwe igihe kirekire wanafunzwe afite imyaka micye, kuko atari yarakatiwe burundu wenda ngo baba bamugiriye impuhwe.
Mu mpera z’uku kwezi gushize, nibwo urukiko rukuru rwa Philadelphia rwanzuye ko afunzwe igihe kirekire ndetse akaba yari ataranakatirwa. Rwafashe umwanzuro wo kumurekura agasubira iwabo, ariko aribaza uko azagera ku ivuko n’uburyo azabaho mu gihe n’abo azasanga nta bushobozi bafite bwo kumwitaho kuko nabo bashaje.
[ad id=”44145″]
Uyu musaza asabiwe kurekurwa nyuma y’uko urukiko rw’Amerika rusabye ko abantu bafunze igihe kirekire barekurwa mu gihe bataranahamwa n’ibyaha byabo. Nubwo uyu musaza yarekuwe, leta ya Philadelphia yo ivuga ko kurekura aba bantu binyuranyije n’itegeko nshinga ryabo.
Ni muri urwo rwego, uyu Joseph Ligon yarekuwe ariko ngo akaba ashobora kongera gukatirwa bwa kabiri igihano kizwi kandi cyemewe n’amategeko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *