Philippine: Yaciye umutwe umugore we, ubwonko bwe abuvanga n’umuceri araburya

Sangiza iyi nkuru

Umugabo ukomoka muri Philippine, Lloyd Bagtong yatawe muri yombi akekwaho gutema umutwe w’umugore we, ubwonko bwe akabuvanga n’umuceri akawurya.

Bagtong w’imyaka 21 yafashwe na polisi kuwa 7 Ukuboza, nyuma y’aho bimwe mu bice by’umugore we bibonetse ku kirwa cyitwa Mindanao.

Ubwo yahatwaga ibibazo na polisi, Bagtong yavuze ko “yari yasinze ndetse anashonje, asabye ibyo kurya umugore we amusubiza mu Cyongereza. Ibi ngo byaramurakaje cyane kuko atumvise ibyo yavugaga, bituma amutema.”

Abaturanyi b’ukekwa, babwiye Daily Mail ko batangajwe n’ibyakozwe n’umuturanyi wabo ariko babanye yegera mu bice byasanzwemo umurambo w’umugore we.

Bagtong we avuga ko yatemye umutwe w’umugore we akoreshe umuhoro, umurambo akawujyana ku kirwa cya Mindanao awushyize mu myenda ubundi akaza akavanga ubwonko n’umuceri, maze akarya.

Avuga ko yabanje guteka umuceri, nyuma akaza gushyiraho ubwonko bw’umugore we. Avuga ko igihanga cy’umugore we yakijugunye hafi y’inzu y’umuturanyi.

Uyu mugabo ubusanzwe utagiraga akazi, yajyanwe mu kigo gisuzuma ubuzima bwo mu mutwe ngo barebe ko yaba ari muzima mu mitekerereze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *