Umunya-Afurika y’Epfo Pitso Mosimane watozaga ikipe ya Mamelodi Sundowns y’iwabo, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri.
Pitso Mosimane arazwi cyane hano mu Rwanda kuko muri 2018 ikipe yahuye na Rayon Sports, iyisezerera mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions league ku bitego 2-0.
Amakuru y’uko uyu mugabo yamaze gutandukana na Masandawana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mbere y’uko yemezwa na nyir’ubwite Mosimane ndetse n’ubuyobozi bwa Mamelodi Sundowns.
Umutoza Mosimane abinyujije kuri Twitter ye, yagize ati: “Mbikoranye uburibwe n’umubabaro ntangaza ko natandukanye na Mamelodi Sundowns FC. Nemeye ubusabe bwo kujya mu kipe mpuzamahanga.”
“Mamelodi Sundowns yambereye umuryango hafi imyaka umunani. Perezida Dr Patrice Motsepe yambereye nka data. Yambereye umuyobozi, incuti, umufasha n’umwizerwa. Sinshobora kumusiga cyangwa Mamelodi Sundowns.”
Uyu mutoza yavuze ko agiye ku bw’inshingano z’igihugu cya Afurika y’Epfo.
Yakomeje agira ati: “Ni gute umuntu w’umugabo yakoroherwa no gusezera urugo rwe? Ni gute nasezera umuryango, ubuyobozi n’abafana? Mbikuye ku mutima, ndashima Imana ko Perezida yahaye umugisha igenda ryanjye. Sinari niteze ibiri mu nsi y’ibyo ku mugabo wambereye mwiza n’umunyabuntu.”
Ikipe mpuzamahanga umutoza Pitso Mosimane yavugaga ni Alhly yo mu gihugu cya Misiri agomba gusinyira amasezerano y’imyaka ibiri, akungirizwa n’abatoza batatu ndetse n’umwe w’abazamu bose bakomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Amakuru avuga ko abatoza barimo Rulani uzaba amwungirije, Kabelo Rangoaga uzaba ashinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Musi Matlaba uzaba ushinzwe gusesengura uko abakinnyi bitwara mu kibuga na Michel Iannacone uzajya atoza abazamu.
Pitso Mosimane yari umutoza wa Mamelodi Sundowns kuva muri 2012, akaba yaratwaranye na yo ibikombe bitanu bya shampiyona ya Afurika y’Epfo mu icumi ifite, ndetse na CAF Champions league imwe.


