Mu mboni za Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard asanga ko kugirango Afurika Iterambere, hakenewe gushyirwaho ingamba zikomeye zituma iminshinga yawo ishyirwa mu bikorwa.
Yongeyeho kandi ko byagakozwe mu gihe cyagenwe.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Kanama 2024, i Abuja muri Nigeria, aho yitabiriye Inama ya Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, ihuza Abaminisitiri b’imari b’ibihugu bya Afurika muri Afurika, izwi nka African Caucus Meeting 2024.
Dr. Ngirente, iyi nama ya African Caucus Meetings 2024, yayihuriyemo n’abayobozi barimo Visi Perezida wa Nigeria, Kashim Shettima, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J. Muhammed, ba Minisitiri b’Imari, abayobora za Banki Nkuru z’Igihugu, abayobozi muri IMF na Banki y’Isi n’abandi.
Yavuze ko hakwiriye kureberwa hamwe uko bimwe mu bidindiza ubukungu bwa Afurika, harimo amakimbirane ahuza uturere, imihandagurikire y’ibihe, amadini n’ibindi.
Ati :“Kuba turi muri iyi nama ya African Caucus, bigaragaza umuhate abanyafurika duhuriyeho wo gukemura ibyo bibazo byugarije Isi.”
Biteganyijwe ko mu ngingo zizaganirwaho muri iyi nama, harimo ijyanye n’ubufatanye bw’ibigo bitanga ubufasha mu by’imari (Multilateral development banks-MDBs) n’Ikigega cya Banki y’Isi gishyigikira imishinga y’Iterambere (IDA21)
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko izo ngingo ari ingenzi by’umwihariko muri iki gihe Umugabane wa Afurika ukeneye kongera imishinga y’imari hanze yawo.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa ba Afurika mu bijyanye n’imari hamwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF ndetse na Banki y’Isi.
Ni inama yatangiye taliki 01 Kanama 2024, bikaba biteganyijwe ko isozwa kuri uyu wa Gatandatu taliki 03.


