Ikipe ya Police FC yamaze gusezerera umutoza Mashami Vincent wari umutoza mukuru w’iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuru uyu wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2024 nibwo byamenyekanye ko ikipe ya Police FC yamaze gusezerera umutoza wayo mukuru Mashami Vincent.
Mashami Vincent yirukanwe muri Police FC nyuma yo gusoza imikino 15 ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 23 aho irushwa amanota 13 na Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Kuva yagera muri Police FC, Mashami Vincent yatwaye ibikombe birimo Peace Cup, Super League, na Heroes Cup yatwaye muri Gashyantare umwaka ushize itsinze APR FC.
Amakuru agera kuri Bwiza.com yameza ko Mashami Vincent yahawe imperekeza y’imishahara y’amezi atatu nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano ye yagiranye n’iyi kipe.



One Response
ntakigenda peeee