Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umupolisi wayo wafashwe amashusho ahondagura umuturage

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umupolisi wayo uheruka kugaragara mu mashusho akubitira umuturage mu mujyi wa Kigali.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Karacyemutse II Jesse ni we washyize aya mashusho ku rubuga rwa Twitter.

Muri aya mashusho yamaganwe n’abatari bake umupolisi wambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda agaragara akubitisha indembo umusore wari wambaye ipantaro y’umukara n’ishati irimo amabara y’umukara n’umweru.

Ababonye aya mashusho yafatiwe ahazwi nka Downtown mu mujyi was Kigali bavuze ko imyitwarire y’uriya mupolisi idakwiye.

Polisi yifashishije urubuga rwa Twitter yavuze ko “Uyu mupolisi wagaragaye akubita umuturage mu nyubako ya Downtown, binyuranyije n’imyitwarire ya Polisi y’u Rwanda.”

Polisi yavuze ko “yafashwe kugira ngo akurikiranweho iyi myitwarire mibi.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umupolisi wayo wafashwe amashusho ahondagura umuturage
    Mwiriwe buriya iya Ari umu DASSO igikuba kuba cyacitse none kuko Ari police inkuru ntabinyamakuru bishaka kuyivgaho,inzego zirarutana koko

  2. Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umupolisi wayo wafashwe amashusho ahondagura umuturage
    Mwiriwe buriya iya Ari umu DASSO igikuba kuba cyacitse none kuko Ari police inkuru ntabinyamakuru bishaka kuyivgaho,inzego zirarutana koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *