Polisi ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatabaye umugore utatangajwe amazina ye, ubwo yiyahuraga abanje gukuramo imyenda yose.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishije aho uyu mugore yaciye mu idirishya ryo mu igorofa ya gatanu, gusa ku bw’amahirwe Polisi imufata ataragera hasi ngo yononnekare cyangwa ngo apfe.
Polisi ikimara kumufata ngo atagera hasi uyu mugore yabanje kuyirwanya, ariko ishobora kubungabunga ubuzima bwe imusubiza mu nzu akiri muzima yambara imyenda.
Ibi byatumye ajyanwa mu bitaro bya Bronx muri New York ngo abaganga bo bashinzwe kugira inama abafite ibibazo byo mu mutwe ngo yitabweho.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Impamvu nyirizina yatumye uyu mugore agerageza kwiyahura ntikiramenyekana, gusa ngo ntazajyanwa mu rukiko nk’uko bigendekera undi wese wafashwe ashaka kwiyahura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


