Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko hagiye gukorwa iperereza cy’abapolisi baba baranze guha umubyeyi wari ufunzwe uruhushya rwo kujya kuvuza umwana we w’amezi atatu kugira ngo bamenye ukuri kwabyo .
Ni nyuma y’uko hari ababyeyi babiri, Nyirahabimana Claudine na Umumararungu Adorata, bari bafungiwe kuri sitasiyo ya Nkanka mu mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, basabye uruhushya abapolisi rwo kuvuza umwana w’amezi 3 wari wahafatiwe n’uburwayi ariko bakarubima, ahubwo bakavuga ko n’iyo yapfa ntacyo Igihugu cyaba gihombye.
Umumararungu yagize ati “Ibyo bintu byaratubabaje cyane. Umwana w’amezi atatu arapfa iki nawe? Kuki Igihugu kitaba gihombye, ejo ntabwo yaba ari umupolisi cyangwa akaba umusirikari n’ibindi n’ibindi?”
Avugana na Radio TV 10 Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga yagize ati “Turabanza kumenya niba koko byarabaye. Bibaye ari byo abo bapolisi bashobora guhanwa. Tugiye kubikurikirana.”
Icyakora nubwo bagaya imyitwarire y’abo bapolisi babiri, aba babyeyi bari bafungiye kuri iriya Sitasiyo, bashimira undi mupolisi witwa Rugamba ngo wabahumurije.
Aba babyeyi kandi baje kujyanwa mu kigo kinyurwamo by’ igihe gito (transit center) aho uwo mwana yaboneye ubuvuzi, ariko nyuma y’iminsi micye baza kurekurwa nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Umurenge wa Gihundwe bwari bumaze kubona ko barenganyijwe.
Usibye kwimwa uburenganzira bwo kuvuza urwo ruhinja, aba babyeyi bavuga ko icyo gihe banangiwe kwakira ingemu y’igikoma cyari kizaniwe uwo mubyeyi kugira ngo abone amashereka yo konsa uwo mwana.



2 Responses
Abapolisi bafashe nabi umubyeyi wari ufunzwe arwaje umwana bagiye gukorwaho iperereza
Twe nkishyaka riharanira democratie no kurengera ibidukikije dusanze tunenga izo transit centers ahubwo zigomba kivaho
Abapolisi bafashe nabi umubyeyi wari ufunzwe arwaje umwana bagiye gukorwaho iperereza
Twe nkishyaka riharanira democratie no kurengera ibidukikije dusanze tunenga izo transit centers ahubwo zigomba kivaho