Bamwe mu bantu bo muri opozisiyo muri Uganda batunze agatoki Polisi y’iki gihugu ko ishaka kwitunira kuri Padiri Richard Mugisha wa Paruwasi Gatolika ya Bishanje muri Masaka, ivuga ko yishe umujura witwa Ronald Kyeyune bitewe n’uko atajya arya indimi mu kunenga Leta. Gutunga agatoki polisi byadutse nyuma y’aho urupapuro ruriho ibyo Padiri Mugisha akurikiranweho, rugiye hanze. Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, ni umuyobozi w’ishyaka, NUP, ritavuga rumwe na NRM iri ku butegetsi, avuga ko Padiri Mugisha ari gushinjwa bitewe n’uko bizwi neza ko atemera iby’ubutegetsi bwa Museveni. Kuri Twitter Kyagulanyi yagize ati ” Umupadiri gatolika wasabye abantu gutora impinduka, akamagana ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu. Vuba aha umujura yinjiye iwe afatwa ashaka kumwiba imodoka. Uwo mujura yaje gupfa polisi ariyo imufite, none ubu padiri ni we ushinjwa kumwica. Ibi ni igiciro cyo kurwanya igitugu.” Ibi ni ibitekerezo Bobi Wine asangiye n’abandi bo muri opozisiyo kuri iyi ngingo. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga avuga ko ibivugwa na opozisiyo ntaho bihuriye. Ati ” Ntaho bihuriye. Iperereza rireba ibyaha by’ubwicanyi n’uburyo ababigizemo uruhare bagezwa imbere y’ubutabera. Ntabwo ikigamije ari ukwitunira ku bafite ingengabitekerezo runaka, Leta, NRM cyangwa opozosiyo.” Polisi ivuga ko yatabaye Kyeyune isanga afite ibikomere, nyuma akaremba ariko agapfa ubwo yari ajyanwe kwa muganga. Padiri awe avuga ko nta ruhare yagize mu rupfu rwa Kyeyune kuko yageze nyuma ahabereye ubujura. BYINSHI WASOMA: https://bwiza.com/?Masaka-Padiri-Mugisha-na-Mutayomba-bakurikiranweho-kwica-umuntu


