Nyuma y’igitero cy’abagizi ba nabi cyagabwe mu mudugudu wa Cyamuzi, Akagari ka Ruhinga, Umurenge wa Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abakigabye ari abaturutse i Burundi.
Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje ko ari igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku itariki 01 Nyakanga 2018, mu gihe cya saa 23H30.
Igira iti “Abo bagizi ba nabi bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage. Bashimuse bamwe mu baturage babatwaza ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara.
Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.
Inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage barabahumuriza. Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, bahana amakuru kugirango abo bagizi ba nabi bamenyekane”.
Kanda hano usome inkuru bifitanye isano
Ubu bugizi bwa nabi bwongeye kugaragara muri aka gace mu gihe mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira ku wa 20 Kamena 2018, nabwo abantu batamenyekanye bitwaje intwaro bagabye igitero muri uyu murenge, Akagali ka Nyabimata, Umudugudu wa Rwerere, bica abaturage babiri bakomeretsa abandi batatu.


