Abapolisi babiri banambaye impuzankano y’umwuga wabo ndetse n’umusivile bakurikiranweho icyaha cya ruswa beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kane bose bambitswe amapingu.
Aba bapolisi biravugwa ko barya ruswa kugira ngo batange ibyangombwa byerekana ko umuntu yakoresheje isuzuma ry’ikinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze impamvu aba bashinzwe umutekano bahujwe n’uyu muturage.
Ati: “Aba bapolisi babarizwa mu kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, uriya muturage yashatse umwe baziranye, maze ashaka uburyo bakorana kugirango ajye azana ibinyabiziga bitambuke atanze ruswa ndetse bidafite ubuziranenge, ndetse n’icyo twari twafashe mugihe twarimo dukora igenzura, twasanze gifite icyangombwa nyamara kitarasuzumwe ubuziranenge, maze uyu mupolisi agakorana n’uriya mugenzi we.”
Yongeyeho ko inzira yanyuzwagamo ruswa bayivumbuye. Kubw’ibi uru rwego ruravuga ko abaturage bagomba kwirinda bene ibi byaha kuko ngo bihungabanya umutekano w’igihugu nk’uko akomeza abitangaza.
Ati: “Iki gikorwa cyari kimaze iminsi gikorwa mu minsi itandukanye, aba bapolisi, uwo umuturage yanyuzagaho amafaranga agenewe bariya bapolisi, twamufatanye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo irindwi (170, 000Frw), dufata n’icyo kinyabiziga cyaciyemo kitujuje ubuziranenge. Turamenyesha abaturarwanda ko serivisi z’ikigo gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga, zitangwa nta kubera kurimo cyangwa ruswa, bigira uruhare mu gutanga ruswa kuko bizahungabanya umutekano wo mu muhanda.”
Polisi ikaba isaba abaturage kwirinda gutanga ruswa kuri serivisi zo gusuzumisha ibinyabiziga kuko ngo bishobora guteza ibibazo by’impanuka z’urudaca.


