Polisi yihanangirije abishe gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ bishimira intsinzi y’Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yihanangirije Abaturarwanda baba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baraye bigabije imihanda bishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi), bishe ibwiriza rya Guma mu Rugo batanubahirije andi mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ubwo Amavubi yari amaze gukatisha itike ya ¼ cy’irushanwa rya CHAN, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Togo ibitego 3-2, bamwe mu batuye i Kigali bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, bajya mu mihanda mu bice bitandukanye, cyane cyane i Nyamirambo; birengagije gahunda ya Guma mu Rugo yashyiriweho uyu mujyi tariki ya 18 Mutarama 2021 bitewe n’ubwandu bukabije bwa Covid-19.

Polisi ivuga ko aba bantu bigabije imihanda babyina intsinzi, “bamwe byagaragaye ko batambaye udupfukamunwa; bafite amacupa y’inzoga basohokanye mu mazu aho banyweraga mu gihe barebaga umukino kuri za televiziyo cyangwa bawumva ku maradiyo. […]”

Yakomeje ivuga imitwarire nk’iyi ikomeje gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, hanyuma iti: “Polisi y’u Rwanda yihanangirije abaturarwanda kutazongera kugaragaza iyi myitwarire mu gihe tukiri muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19.”

Iti: “Ikipe y’igihugu izagira izindi ntsinzi nyinshi kandi byaba byiza dukomeje kuzizihiza turi bazima.”

Iyi myitwarire yagaragaye mu gihe ku munsi umwe (ejo ku wa 26 Mutarama), mu Rwanda habonetse abantu 574 banduye icyorezo cya Covid-19 barimo 440 babonetse muri Kigali. Uyu ni wo mubare munini w’ubwandu ubonetse muri iki gihugu kuva iki cyorezo cyageramo tariki ya 14 Werurwe 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *