Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gushakisha moto yagaragaye mu gace ka Gisozi, mu Mujyi wa Kigali, itwaye abantu bane, nyuma y’uko umuturage agaragaje impungenge z’uko uburyo yagendagamo bushobora guteza impanuka.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, nyuma y’ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X na Tuyisenge Jean Pierre, yasabye Polisi gukurikirana ikibazo cy’iyo moto ifite pulake RE776F.
Uyu muturage yavuze ko iyo moto yari itwawe n’abantu bakekwaho kuba abanyamahanga kandi bashobora kuba bari basinze, bikaba byaragaragaraga mu buryo yagendagamo mu muhanda.
Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yamushimiye ku makuru yayihaye, inamwizeza ko iri gushakisha iyo moto kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe.
Polisi yagize iti: “Ibi ntabwo bikwiriye, iyi moto turayishakisha kugira ngo babihanirwe.”
Amategeko agenga ikoreshwa rya moto mu Rwanda ateganya ko itwara abantu babiri gusa, barimo uyitwaye n’umugenzi umwe.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Polisi yari itaratangaza ibyavuye mu iperereza kuri iki kibazo.



