Prince Kid utegura Miss Rwanda akurikiranyweho ibyaha bitatu

Sangiza iyi nkuru

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wari umaze icyumweru kirenga mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha kuri uyu wa 4 Gicurasi 2022.

Ishimwe usanzwe ari umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yatawe muri yombi tariki ya 25 Mata 2022, akurikiranweho gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Uyu munsi byamenyekanye ko dosiye yagejejwe mu bushinjacyaha nyuma y’iperereza RIB imaze iminsi ikora kuri Ishimwe, irimo ibyaha bitatu akurikiranyweho, ibyo bikaba ari: gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye inama nkuru ya FPR Inkotanyi iherutse kubera muri Kigali Arena, Perezida Paul Kagame yahishuye ko abakobwa bavugwa muri dosiye ya Ishimwe barenga 10.

Ibihano biteganywa ku muntu uhamijwe ibi byaha

Ingingo y’134 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2.

Ingingo y’149 muri iri tegeko yo ivuga ko uwo urukiko ruhamije icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 200.

Ingingo ya 6 y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, h’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2.

Iyi ngingo ivuga ko iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka 7 ariko ntikirenge imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 ariko atarenze miliyoni 3.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Prince Kid utegura Miss Rwanda akurikiranyweho ibyaha bitatu
    Ahanwe yo gatsindwa uyu ruhekura ababyeyi. Ariko n’uwamuhaye ubu bubasha muri iki gikorwa jye ntajya mbona icyo kimaze, nawe akwiye kubibazwa bagomba kuba babifatanyije. Ntibyumvikana na gato mu gihugu kirimo amategeko, kirimo ababyeyi. Ubundi ko nigeze kubonamo Mariya Yohana yaje kuvamo gute hagasigaramo izi mpyisi mahuma mubona zarindishwa intama gute?

  2. Prince Kid utegura Miss Rwanda akurikiranyweho ibyaha bitatu
    Ahanwe yo gatsindwa uyu ruhekura ababyeyi. Ariko n’uwamuhaye ubu bubasha muri iki gikorwa jye ntajya mbona icyo kimaze, nawe akwiye kubibazwa bagomba kuba babifatanyije. Ntibyumvikana na gato mu gihugu kirimo amategeko, kirimo ababyeyi. Ubundi ko nigeze kubonamo Mariya Yohana yaje kuvamo gute hagasigaramo izi mpyisi mahuma mubona zarindishwa intama gute?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *