Prof Ogwang avuga ko ‘umuti wa Covid wakorewe muri Uganda uri kwinjizwa mu Rwanda wabaye idolari’

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu muri Kaminuza ya Siyansi n’Ikoranabuhanga ya Mbarara (MUST), Prof. Ogwang Patrick avuga ko yakiriye amakuru ko Covidex, umuti wakorewe muri Uganda ufasha mu kuvura Coronavirus, uri kwinjira mu bihugu birimo u Rwanda uhenze cyane.

Prof Ogwang mu kiganiro n’imwe muri Radiyo zo muri Uganda ku mugoroba wo kuwa 5 Nyakanga 2021, yatangaje ko Covidex yamaze kwemezwa n’inzego z’ubuzima za Uganda nk’inyunganizi mu guhangana na Coronavirus, ubu iri kujyanwa mu Rwanda na Congo ndetse no mu bihugu bya SADC.

Uyu mugabo yavuze kandi ko hari n’ibindi bihugu byo hanze byasabye ko byahabwa Covidex.

Yagize ati ” Yego, ubu namaze kwakira ubutumwa buvuye mu Buhinde, Malawi, Zambia na Zimbabwe. Barashaka ko tubaha Covidex cyane ko yemewe na NDA (ikigo gishinzwe iby’imiti). Mu by’ukuri barawukeneye. Numvise ko mu Rwanda na Congo bari kuwutwara ku giciro kiri hejuru.”

Yakomeje agira ati ” Yego rwose hari abantu bari kuduhamagara badusaba ubufatanye ariko twababwiye ko twe nk’Abanya-Uganda tubishoboye. Ntekereza ko tudakeneye ubufasha. Imashini hano twazikora, ibivamo imiti biri muri Uganda n’ubwonko buri hano.”

Ogwang usa n’uwatunguranye kuri iyi ngingo yo kuba Covidex yaba iri kwinjizwa mu Rwanda, avuga ko ubu ikigamijwe ari ukubanza guhaza abaturage aho guhaza isoko mpuzamahanga.

Ogwang nk’uwakoze Covidex, avuga ko igiciro cya Covidex ari ibihumbi 5 by’amashilingi gusa ngo aho ni ku ruganda. Ngo hari aho ibiciro byurijwe.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda bireba, ntacyo ziratangaza niba Covidex yaba yakoreshwa mu guhangana na Coronavirus. Ntibizwi neza ababa bari kwinjiza uyu muti mu Rwanda n’ubwo Prof. Ogwang abivuga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Dr Kayumba asanga amakimbirane ya Uganda n’u Rwanda ashingiye kucyo yise [ NINJYE BOSS ] mu karere
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *