Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko gifunze umusirikare wacyo ufite ipeti rya Private, nyuma yo kwizamura mu ntera akiha irya Major.
Private ni ryo peti rito kurusha andi muri UPDF, mu gihe Major riza ku mwanya wa karindwi mu yakomeye; inyuma y’irya Lieutenant Colonel, Colonel, Brigadier General, Major General, Lieutenant General na General.
UPDF yemeje ko yafunze Pte Kyambadde mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X.
Iti: “Private Kyambadde yiyitiriraga kuba Ofisiye mukuru wa UPDF w’ipeti rya Major. Ari muri gereza yacu ndetse azisobanura ku birego byo kwiyitirira uwo atari we ndetse no ku bindi bikorwa binyuranyije na disipulini ya UPDF.”
Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye yabwiye Daily Monitor ko uriya musirikare agikorwaho iperereza, mbere yo kugezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare.
Yavuze ko hataramenyekana igihe yizamuriye mu ntera akiyita Major, gusa asobanura ko icyamenyekanye ari uko amaze igihe akora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.


