98280833-0-image-a-37_1747014943397

Qatar yaguriye Trump indege ya Miliyari 536 Frw

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yiteguye kwakira impano ikomeye y’indege igezweho ifite agaciro ka miliyari 536 mu mafaranga y’u Rwanda, yatanzwe n’umuryango w’i bwami muri Qatar.

Iyo ndege, yo mu bwoko bwa Boeing 747-8, ifite agaciro ka miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika, izakoreshwa nk’indege y’umukuru w’igihugu “Air Force One” mu gihe habayeho gutinda mu itangwa ry’izindi ndege nshya zari ziteganyijwe.

Iyi mpano ije mu gihe ubutegetsi bwa Trump bwahuye n’ibibazo byo gutinda kwa Boeing mu gutanga indege nshya z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, bituma Qatar yitambika mu rwego rwo gufasha.

Mu butumwa yashyize kuri Truth Social, Trump yagize ati: “Minisiteri y’Ingabo irimo kwakira impano y’indege nshya, ku buntu, mu buryo bweruye. Abademokarate barabirakariye, bifuza ko dushyiramo amafaranga menshi. Ni agasuzuguro.”

Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko impano nk’iyi itari isanzwe mu mubano wa dipolomasi, ndetse bashyira mu majwi ibyago byo kuba iyo ndege yaba yarashyizwemo ibikoresho by’ubutasi. Hari ababona iyi nk’imyitwarire itari iy’umuyobozi wa Leta y’igihangange, ahubwo isa nk’ikimenyetso cy’ubucuti budasobanutse n’igihugu gifite inyungu z’akarusho mu mubano mpuzamahanga.

Qatar, ibinyujije ku muvugizi wa Minisiteri y’Ingabo, yavuze ko “igisabwa kiri mu biganiro hagati y’impande zombi” ariko ko “icyemezo cya nyuma kitarafatwa.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *