Rabagirana Worship Festival ni igitaramo cyateguwe na Christian Communication , kikazaba kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2018 guhera saa cyenda za nimugoroba kuri Kigali Serena Hoteli kitezweho kuzahembura imitima ya benshi.
Ni igitaramo kigamije kwibutsa abanyempano ko bidahage kuba ufite impano cyangwa ufite imirimo myinshi ukorera Imana, ahubwo ko ukwiye kongeraho imbuto.Gifite intego iboneka mu Abafilipi 4:17 ”Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe”.
Biteganijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi b’abanyempano batandukanye ndetse n’amatsinda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda. Peace Nicodeme Nzahoyankuye, uhagarariye Rabagirana Worship Festival yavuze ko ari ihishurirwa rikomeye Imana yabashyize ku mutima batekereza kuri iki gitaramo. Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano zinyuranye ndetse no kumva ibikubiye mu bihangano Imana iba yarashyize ku mutima w’abaririmbyi bityo akaba yizeye ko hazabaho guhembuka kwa benshi.

Yashimangiye kandi ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka buri wese akwiye kuyitekerezaho kuko ibumbatiye umutima w’iki gitaramo .Yagize ati:” Abanyempano n’abandi bose bafite icyo bakorera Imana binyuze mu mpano bakwiye gutekereza kuri iyi nsangamatsiko . Imana ntabwo ishaka imirimo myinshi twirirwa tuvuga ko tuyikorera ahubwo ikeneye ko dusa n’ibyo dukora,tuzaba rero turikugendera muri ubwo butumwa nkuko Imana yabudushyize ku mutima”.
Peace Nicodeme Nzahoyankuye avuga ko iyi Festival izajya iba buri mwaka kandi bizera ko ibyateguwe bizahembura imitima y’abazitabira iki gitaramo. Iki gitaramo kandi nicyo cya mbere kibanjirije ibindi bizaba mu myaka izakurikira.
Muri iki gitaramo hazaririmbamo abaririmbyi n’amakorari batandukanye barimo Rehoboth ministries, imwe mu makorari akomeye mu Rwanda bazafatanya na Simon Kabera, Dominic Ashimwe, Bosco Nshuti,Liliane Kabaganza, Papy Claver,Healing Worship Team, Injili Bora n’abandi..


