Hashemi Rafsanjani Akbar, wigeze kuba Perezida wa Irani, yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko azize indwara y’umutima.
Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi, uyu musaza ngo yari amaze igihe arwaye nyuma akaza kujyanwa mu bitaro kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017 agahita agwayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo yayoboye Irani kuva mu mwaka w’1989 kugera 1997. Muri iki gihe yari akuriye akanama kagira inama umuyobozi w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei.
Uretse kuba yarayoboye igihugu cya Iran, anaavugwaho kuba ariwe watangije Repubulika ya kisilamu akaba yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Tehran.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


