Ramaphosa yavuze ko ibihugu byakumiriye abava mu majyepfo byabikoze nk’abahoze ari abakoloni ba Afurika

Sangiza iyi nkuru

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yanenze ibihugu bya Africa gukora “nk’abari abakoroni bacu” bifunga ingendo kuri icyo gihugu kubera ubwoko bwa Covid bwitwa Omicron.

Ibihugu bine bya Africa; u Rwanda, Mauritius, Seychelles na Misiri byiyongereye ku bihugu birimo iby’Iburayi na Amerika bifunga ingendo ziva n’izijya mu bihugu by’Africa y’amajyepfo.

Ramaphosa yavuze ibyo kuwa Kabiri atangira urugendo muri Africa y’iburengerazuba aho azasura Nigeria, Côte d’Ivoire, Ghana na Senegal mu gushishikariza ubumwe bwa Africa n’ubucuruzi bwisanzuye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ageze i Abuja ntiyahishe ko yababajwe n’ibihugu bya Africa byafashe ingamba zo gufunga ingendo kubera buriya bwoko bushya bwa Covid.

Yagize ati: “Mu cyubahiro mbigomba, bifite impamvu zabyo ariko twifuza kugirana ibiganiro nabyo. Twifuza ko bitagakoze nk’abahoze ari abakoroni bacu bihutiye gufunga Africa”.

Ibihugu, cyane cyane bikize, byafashe ziriya ngamba ku mpamvu zo “kwirinda ikwirakwira” rya buriya bwoko bwa virus bwatangajwe na OMS/WHO nk’ubutegeye impungenge.

Ku bihugu bya Africa nabyo byabikoze, Ramaphosa yavuze ko “bibabaje cyane kuba nabyo byaragiye muri ibyo”, yongeraho ko atari umwanzuro ushingiye kuri science.

Ramaphosa yasabye ibyo bihugu gukuraho ingamba byafatiye abagenzi bo muri Africa y’amajyepfo avuga ko zizagira ingaruka ku bukungu bw’ako karere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *