Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Ralf Rangnick, yanyomoje amakuru yavugaga ko rutahizamu Cristiano Ronaldo ashobora gusimbura myugariro Harry Maguire ku nshingano zo kuba Kapiteni w’iriya kipe.
Inkuru y’uko umutoza Rangnick afite gahunda yo gusimbuza Cristiano Harry Maguire yatangajwe ku wa Kane w’iki cyumweru n’ikinyamakuru The Mirror.
Iki kinyamakuru kiri mu bikomeye byandika inkuru z’imikino mu Bwongereza cyavuze ko Harry Maguire ashobora kwamburwa inshingano zo kuba Kapiteni wa Manchester United, bijyanye no kuba ubushobozi bwe bwo kuyobora bagenzi be ari buke kuko ngo hari bamwe mu bakinnyi batamwumva.
Ibi ngo birajyana kandi no kuba Cristiano Ronaldo nk’umukinnyi mukuru yumvwa cyane na bagenzi be, ku buryo hari n’abamufatiraho icyitegererezo.
Umutoza Ralf Rangnick aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, yahakanye ko yaba ateganya kwambura Maguire inshingano zo kuyobora abakinnyi ba Manchester United.
Yagize ati: “Sinigeze mvugana n’umukinnyi uwo ariwe wese ku bijyanye no guhindura Kapiteni. Ibi ntabwo byigeze biba ikibazo. Ni njye ugena ukwiye kuba Kapiteni. Harry Maguire ni we Kapiteni wacu kandi azakomeza kuba we.”
Uyu mutoza yabajijwe niba atarakajwe n’ibyatangajwe, asubiza ko nta kibazo yigeze abigiraho kubera ko ari ibihuha.
Yunzemo ati: “Nta shingiro bifite rwose. Harry Maguire ni Kapiteni, si ikibazo kandi nticyigeze kiba cyo.”


