Rayon Sports irasinyisha undi mukinnyi wifuzwaga na Wydad Casablanca na TP Mazembe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gusinyisha Kevin Muhire n’Umukongomani, Hértier Luvumbu, byitezwe ko ikipe ya Rayon Sports isinyisha umunya-Gabon Junior Bayanho-Aubyang.

Uyu rutahizamu w’ikipe ya Bouenguidi Sport y’iwabo, yifuzwaga n’amwe mu makipe akomeye hano ku mugabane wa Afurika.

Mu cyumweru gishize ikinyamakuru Gabo News cyatangaje ko Junior Bayanho-Aubyang yifuzwaga n’ikipe ya Wydad Casablanca yo muri Maroc ndetse binemezwa n’umwe mu bayobozi bayo, gusa hari amakuru yavugaga ko n’amakipe ya TP Mazembe na Simba Sports Club ari kumushakisha.

Ni nyuma yo kwitwara neza muri CAF Champions league y’uyu mwaka aho yatsinze ibitego bine byose byaturutse kuri Coup-Franc.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Junior Bayanho-Aubyang yamaze kugera i Kigali aho yaje gusinyana na Rayon Sports amasezerano y’amezi abiri.

Uyu musore yitezwe muri Rayon Sports nyuma ya Hértier Luvumbu na Kevin Muhire basinye uyu munsi.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’ikiciro cya mbere izatangira mu kwezi gutaha.

Iyi kipe iri mu tsinda rimwe na Kiyovu Sports, Rutsiro na Gasogi United.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *