Rayon Sports na APR FC zamenye ingengabihe yazo muri shampiyona

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWFA, ryashyize ahagaragara ingengabihe y’uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2020/21, aho ku ikubitiro ikipe ya APR FC izakira Musanze FC, mu gihe Rayon Sports izabanza gusura Rutsiro FC.

Imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona itegwnyijwe kuba ku wa 04 Ukuboza, gusa ikipe ya APR FC yo ntabwo izakina kuri iyo tariki kuko izaba yitegura umukino wo kwishyura wa CAF Champions league uzayihuza na Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

AS Kigali na yo ntabwo izakina kuri uwo munsi kuko izaba yaraye ikinnye na Orapa FC yo muri Botswana, mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup uzabera i Kigali.

Imikino ikomeye iteganyijwe ku munsi wa mbere wa shampiyona harimo uwa Mukura Victory Sports na Kiyovu Sports uzabera i Huye, cyo kimwe n’uwa AS Kigali na Police uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uri mu yiba itegerejwe n’Abanyarwanda benshi wo uzaba ku wa 27 Ukuboza, hakazaba ari ku munsi wa munani wa shampiyona.

APR FC ni yo izaba yakiriye Rayon Sports.

img_20201125_180425.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *